“Ikinyanshinga” ni bumwe mu bwoko bw’amagambo y’Ikinyarwanda butavuzweho n’abashakashatsi benshi. Inyandiko nyinshi zanditswe ku kibonezamvugo k’Ikinyarwanda ntizirabasha kurandura urujijo ruri mu moko y’amagambo, ndetse no gucencura ijambo “ikinyanshinga” ngo zigitandukanye n’ubundi bwoko bw’amagambo, ari na cyo ubu bushakashatsi bugamije. Mu kunguruza no gukuraho iki cyuho, ubu bushakashatsi bwifashishije ihange nyamiterere rya Saussure, mu kugaragaza impamvu zituma ijambo rishyirwa mu bwoko bw’amagambo ubu cyangwa ubundi mu Kinyarwanda. Itsinda ngenderwaho ryari rigizwe n’abanyeshuri biga Ikinyarwanda muri kaminuza yigenga ya Kibogora Polythechnic (KP) bangana na 836 bageze mu myaka ibiri isoza, ni ukuvuga umwaka wa kane n’uwa gatanu. Itoranya ry’itsinda nkeshwamakuru rishingiye ku mpamvu ryarifashishijwe, irishingiye ku muhuro, ryaduhaye abanyeshuri 96, na ryo ridufasha gutanga ibibazo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Hifashishijwe isesengura ngereranya ryashingiye ku nyandiko zitandukanye ndetse no ku makuru yakuwe mu babajijwe, ubu bushakashatsi bwatanze umusanzu mu gukuraho urujijo ruboneka mu gutandukanya ikinyanshinga n’inshinga itondaguye. Bwadufashije kandi gucukumbura ibyerekeranye n’iri jambo, kugira ngo dukemure ikibazo cy’ubwoko bw’amagambo mu kibonezamvugo k’Ikinyarwanda, ndetse no kugena ibigenderwaho kugira ngo ijambo rishyirwe mu bwoko bw’amagambo ubu cyangwa ubundi. Inama nyinshi zagiriwe abahanga mu itunganyandimi, ku mpamvu zo koroshya imyigire n’imyigishirize y’Ikinyarwanda, ndetse no kuziba icyuho mu kibonezamvugo k’Ikinyarwanda.